in

RIB yataye muri yombi umugabo wari umaze imyaka mu 23 yihishe mu mwobo yacukuye mu nzu

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi Ntarindwa Emmanuel ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Akaba yari amaze imyaka 23 yihishe mu mwobo yacukuye mu nzu.

Uyu mugabo yafatanywe na Mukamana Eugénie wari umaze iyi myaka yose amucumbikiye, bakanabyarana umwana.

Ntarindwa Emmanuel yiyemerera ko yakoze Jenoside kandi ko yishe benshi atanibuka umubare. Ibyo byaha akekwaho yabikoreye mu cyahoze ari Komini Kigoma na Nyabisindu, ubu ni mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kiyovu Sports mu gahinda gakomeye ko gupfusha perezida wayo w’icyubahiro

APR VC yatsinze REG VC mu mukino ubanza wa playoffs