in

NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Amafoto agaragaza ikimero n’uburanga bw’inkumi yegukanye umutima w’umunyamakuru Yago.

Umunyamakuru Yago akomeje kugaragaza urukundo rudasanzwe n’umwari witwa Rudakangwa Charly Esther aho umunsi ku munsi badasiba guterana imitoma bigaca amarenga y’ikibatsi cy’urukundo

Yagoforreal yagize ati:”Nakwandika igitabo cyose ku munsi wawe, uzi neza ibyo njye nawe twanyuranyemo, ukwiye byose mwamikazi, ubaye umwaka wose n’iminsi micye, ndishimira ubuzima bwawe kandi ni igihango cyacu, Charly ramba ubuntu bw’Imana bukubeho iteka ryose.”

Ni imitoma itondetse neza imwe ushobora gutera n’uwari agiye gushyingirwa agakuramo ikanzu akagukurikira, mwaba mutari mu rukundo akifuza ko murujyamo ibyo byatumye Charly nawe amusubiza atanyuze ku ruhande amurata ubukaka anamushima kuba umugabo w’agatangaza.

Charly ati:”Reka Imana ihabwe icyubahiro imyaka yindi myinshi, Imana ijye iteka iha umugisha umutima wawe utagereranwa, urakoze cyane ku bw’imirimo y’amaboko yawe n’ibindi byose, icyo nakubwira uri umugabo utikoraho.”

Benshi mu babonye ubu butumwa bagaragaje ko batewe ishema na Yagoforreal na Charly, basa n’abemeza ko bari mu munyenga w’urukundo.

https://www.instagram.com/p/CWZ4o7orYbl/?utm_medium=copy_link

https://www.instagram.com/p/CXOxCYLPhK8/?utm_medium=copy_link

https://www.instagram.com/p/CX5gY5trYQx/?utm_medium=copy_link

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Niba ushaka kugabanya ibiro aya mafunguro ntakakugerere ku meza

Abantu bumiwe bumvise umugabo umaze imyaka 2 atarya ,ntanywe amazi(reba uko yabigenje)