in

Akumiro: nyuma yo gusambanya abana batabarika umugabo yasabye ko bamuca igitsina cye

Umugabo witwa Ashley Colville w’imyaka 31 yasabye ko bamukuraho ubugabo bitewe n’ibyaha yakomeje kuregwa byo gusambanya abana ku gahato no kubahohotera.

Uyu mugabo umaze gufungwa inshuro nyinshi kubera ibi byaha arimo kuregwa yasabye ubuyobozi bwa gereza ko bamukona bakoresheje imiti yabugenewe bitewe n’uko arambiwe gufungwa.

Ashley kuri ubu amaze gufungwa inshuro zigera kuri 17 kandi ngo igihe cyose yagiye ahabwa amabwiriza ntarengwa yo kumurinda kuzongera gukora gukora ibyo byah gusa ngo yagiye ayarengaho akongera gusambanya abana.Daily mail dukesha iyi nkuru ivuga ko byagaragaye ko akomeje kuba ikibazo mu buzima bw’abana abahohotera kugeza ubwo asabye gukurwaho igitsina burundu.

Umunyamategeko w’uyu mugabo yabwiye urukiko n’ubuyobozi bwa gereza ko umukiriya we ko yifuza ko bamukona kuko ari bwo buryo bwamurinda kuzasubira muri icyo cyaha.

Avuga ko na we arambiwe ubuzima bwo guhora muri gereza umunsi ku munsi azira gusambanya abana bityo ko nibamukuraho uyu mwanya w’imyororokere bizashira ibyo kurarikira abana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru y’akababaro: Nyamasheke habereye impanuka iteye ubwoba yatwaye ubuzima bw’umuntu umwe

Kuva kuri Qatar yasezerewe rugikubita kugeza ku izakegukana zose zizahembwa! Menya ibifurumba amakipe azavana mu gikombe cy’isi