in

NdababayeNdababaye

Akumiro: ku myaka 16 y’amavuko yaryamanye n’abagabo barenga 400.

Mu Buhinde, abagabo barindwi bafatiwe mu burengerazuba bw’iki gihugu nyuma y’aho umukobwa w’imyaka 16 avuze ko amaze gusambanywa ku ngufu n’abagabo babarirwa mu magana mu gihe cy’amezi atandatu gusa.

Nk’uko byatangajwe na perezida wa CWC, Abhay Vitthalrao Vanave, mu kiganiro yagejeje kuri komite ishinzwe imibereho myiza y’abana mu Buhinde (CWC) ku ya 11 Ugushyingo, uyu mukobwa utagira aho aba, yavuze ko yasambanijwe n’abantu 400 mu karere ka Beed, muri leta ya Maharashtra.

Bwana Vanave yavuze ko yavuze abapolisi babiri mu kirego cye.

Vanave yavuze ko uyu mwana w’umukobwa yakoraga umwuga wo gusabiriza aho bisi ihagarara, aza kujyanwa ku gahato n’abagabo batatu.

Yongeyeho ko nubwo umubare w’abakekwaho kumufata ku ngufu utoroshye kubyemeza, uyu mukobwa yashoboye kumenya byibuze 25 bakekwaho icyaha.

Vanave yavuze ko uyu mukobwa yari yagerageje gutanga ikirego kuri polisi ku mugabo yashinjaga ko yamukubise, ariko abapolisi ntibamwandika.

Ku wa mbere, bganirira na CNN, abapolisi i Beed ntacyo batangaje ku byo uyu mukobwa avuga.

Ku wa mbere, abapolisi batangaje ko banditse dosiye ku bagabo umunani – barimo n’ingimbi bashinjwa ibijyanye no gufata ku ngufu no kurengera abana ku byaha by’imibonano mpuzabitsina, bikubiyemo ibihano bikaze ndetse n’igifungo kirekire.

Biyandikishije kandi mu itegeko ribuza gushyingira abana.

Uru akaba arirwo rubanza rukomeye cyane rwo kugaragaza ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kiri muri icyo gihugu cy’ Ubuhinde.

Raporo y’abapolisi ivuga ko uyu mukobwa yabwiye polisi ko yashatse afite imyaka 13 n’umugabo w’imyaka 33 wamusambanyije ku ghato.

Yabwiye kandi abapolisi ko yasambanijwe na se, amaherezo bituma ava muri izi ngo zombi kajya arara aho bisi zihagarara.

Yogita Bhayana, uharanira uburenganzira bw’umugore, yavuze ko ari “urubanza rubabaje cyane (gufata ku ngufu) mu mateka”.

Ati: “Uyu mukobwa yicwa urubozo buri munsi”.

akomeza avuga ko abapolisi bananiwe kumurinda. Ati: “Turashaka ko hafatwa ingamba zikomeye ku bagizi ba nabi”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi w’umuhorandi yakoze amahano ashaka kwica umuntu (Amafoto)

Biteye agahinda: Yasutsweho Acid n’umugabo babyaranye ( Amafoto)