in

Umukinnyi w’umuhorandi yakoze amahano ashaka kwica umuntu (Amafoto)

Quincy Promes w’imyaka 29, yahoze akinira Ajax ariko mu kwa mbere yerekeje muri Spartak Moscow yo mu Burusiya .

Quincy Promes ashinjwa kuba yarashatse kwica mubyara we dore ko ngo yamuteye icyuma agakomereka mu ivi ubwo bari mu birori by’umuryango.

Quincy Promes yafashwe hagati mu kuboza bijyanye n’iryo bara ryari ryabaye mu mwaka ushize ahitwa Abcoud hanze ya Amsterdam ariko aza kurekurwa.

Ibi byabaye nyuma y’uko yari amaze gutongana n’uwo mwenewabo bizamo imvururu nyinshi ariko abandi bagize umuryango baratabara.

Nyuma yo gukorwaho iperereza, ubushinjacyaha bwanzura ko agiye gushinjwa icyaha cyo gushaka kwica umuntu cyangwa se agashinjwa gutera icyuma umuntu agambiriye kumwica.

Uhagarariye mu mategeko uwatewe icyuma,yagize ati:”Icyemezo cyo gukurikirana Promes nicyo cyemezo cyiza cyonyine cyari gikwiye gufatwa.”

“Nyuma yo gusuzuma neza tuzasaba ubushinjacyaha kumukurikiranaho gushaka kwica umuntu.”

N’ubwo Quincy Promes akomeza guhakana ibyo ashinjwa, ntabwo umunsi w’urubanza uratangazwa.

Kuva mu 2014 amaze gutsinda ibitego 7 mu mikino 50 yakiniye ikipe y’igihugu y’Abaholandi.

Ubwo aheruka kugaragara mu ikipe y’igihugu yari ku mukino batsinzemo Czech Republic ibitego 2-0 mu mikino ya euros2020.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rubavu: yaguwe gitumo amaze kubaga ihene 6 muri 7 yibye.

Akumiro: ku myaka 16 y’amavuko yaryamanye n’abagabo barenga 400.