in

Akataraza azakazana! Rutahizamu Olivier Giroud yatowe nk’umunyezamu mwiza w’icyumweru muri shampiyona y’u Butaliyani

Mu mukino wabaye kuri iki Cyumweru tariki 8 Ukwakira 2023 wahuje Ac Milan yatsindaga Genoa igitego 1-0, abanyezamu b’amakipe bombi bahawe amakarita y’umutuku.

Ku ruhande rw’ikipe ya Genoa, umuzamu wayo Josep Martinez yahawe ikarita itukura ku munota wa 90+13 mu gihe Mike Maignan wa Ac Milan we yayihawe ku munota wa 90+8.

Rutahizamu Olivier Giroud ni we wahise ujya mu izamu rya Ac Milan kuko abakinnyi bemewe mu gusimbuza bari barangiye.

Giroud yarinze izamu rya Milan kugeza umukino urangiye batishyuwe igitego cyari cyatsinzwe na Christian Pulisic.

Kuri uyu wa Mbere tariki 9 Ukwakira 2023, Olivier Giroud yatowe nk’umunyezamu mwiza w’icyumweru muri shampiyona y’u Butaliyani.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mugabo, kwifata ntibyaga uzajye kugura indaya! Igihe umugabo atagomba gutera akabariro n’umugore we utwite kabone niyo yaba yabishegeye

Abakinnyi batunguye isi ubwo binjiranaga imbwa mu kibuga mu cyimbo cyo kwinjirana n’abana bato nk’uko bimenyerewe [videwo]