in ,

Akamaro ndetse nibyiza byo gupfumbatana mubuzima

Nubwo abantu benshi babikora kenshi batabizi, gupfumbatana kimwe no guhoberana cyane ni ingenzi cyane ku buzima bwa muntu.

Abantu bamwe bavuga ko gupfumbatana bituma basinzira neza, naho abandi bakavuga ko batabasha gupfumbatana ngo babone ibitotsi, nyamara muri rusange gupfumbatana bifitiye umubiri akamaro nkuko Health Line urubuga rutanga inama z’ubuzima rubivuga. Gupfumbatana kimwe no guhoberana ni ingenzi cyane ku buzima, kuko byongerera cyangwa bikarinda umubiri ibi bikurikira:

Bigabanya ibyago byo kwandura indwara z’umutima

Byongerera ubwonko ubushobozi bwo kwibuka, bikagabanya kwibagirwa.

-Byongera imibanire myiza n’ubwumvikane hagati y’abakundana

-Bigabanya umuvuduko w’amaraso ukabije

Bigabanya stress no kwigunga ku buryo bugaragara. Igihe wumva uri wenyine guhobera umuntu mubyumva kimwe bigufasha kumva uruhutse, umerewe neza.

Buriya guhoberana cyane, kimwe no gupfumbatana bituma ubwonko busohora umusemburo witwa oxytocin (soma; ogisitosine), uyu musemburo utuma umubiri umererwa neza ndetse ugatuma wiyumvamo abantu.

 

-Kubera umusemburo twavuze ubwonko busohora, guhoberana cyane kimwe no gupfumbatana bigabanya ububabare. Ubutaha niwumva uri kubabara ahantu runaka uzahobere uwo wiyumvamo hejuru y’amasegonda 6 uzumva impinduka mu bubabare bwawe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Videwo:Ya nkumi imaze igihe iryana ubuzima na Jay Rwanda ubu bambikanye impeta ku mugaragaro

Dore abakinnyi bamaze gutsindira ikipe ya Rayon Sports ndetse n’uduhigo iri kwesa