in

Videwo:Ya nkumi imaze igihe iryana ubuzima na Jay Rwanda ubu bambikanye impeta ku mugaragaro

Aba babiri babinyujije ku rukuta rwa Instagram bagaragaye bari ku mazi inkumi yari yambaye umwambaro uzwi nka Bikini yo mu ibara ry’iroza, naho we yari yambaye ikabutura n’ubusa hejuru.

Jay Rwanda yashimangiye ko yongeye kujya mu rukundo rutajenjetse kandi anitegura gushyiranwa akaramata n’umukunzi we mushya bari bamaze iminsi baryana isi ahantu hatandukanye.

Uyu musore yahise aratwa amashimwe n’abantu batandukanye barimo umuhanzi Shaffy uheruka gushyira hanze indirimbo iri mu zikunzwe muri iyi minsi yitwa ‘Faithfull’.

Hari kandi n’umwe mu bahanga mu gufotora,  Chris Kayite, uherutse gutangaza uruhare rukomeye agira mu ikorwa ry’amashusho atandukanye afatanije na Lick Lick.

Jay Rwanda yambitse impeta umukunzi mushya nyuma y’igihe kitari kinini atandukanye mu buryo butunguranye n’undi na we yari yambitse impeta.

Mu busanzwe uyu musore w’ubukaka n’ubushongore yamamaye mu marushanwa atandukanye akaba ari mu bahogoza inkumi zitagira ingano dore ko yanabaye Rudasumbwa wa Africa mu mwaka wa 2017.

Amashusho bari ku mazi aho yamwambikiye impeta..

https://www.instagram.com/reel/CkjJTG_A29x/?igshid=YmMyMTA2M2Y=

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakoresha instagram bisanzuye bahitamo uwo bakunda cyane hagati ya Kate Bashabe na Shaddyboo

Akamaro ndetse nibyiza byo gupfumbatana mubuzima