in

Aherekejwe n’umugore we! Umuvugizi wa Rayon Sports yagiye hanze y’u Rwanda

Nkurunziza Jean Paul wari umuvugizi wa Rayon Sports yamaze gufata rutimikerere yerekeza muri Canada aho agiye gukorera.

Nkurunziza Jean Paul wari umunyamakuru w’imikino kuri Radiyo Isango Star, ariko nyuma akaza kuyisezeraho bivugwa ko agiye kujya hanze y’u Rwanda.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Werurwe 2023 nibwo Nkurunziza aherekejwe n’umugore we Nkusi Goreth yerekeje muri Canada aho agiye gukorera gusa Umudagsha we ntitamujyanye.

Nkurunziza Jean Paul akaba aheruka gukora ubukwe na Nkusi Goreth, bwabaye mu ntangiriro za Nyakanga ndetse amakuru avuga ko yakoze ubukwe yaramaze kubona Visa ya Canada.

Jean Paul yari amaze imyaka 4 ari umuvugizi wa Rayon Sports kuko yagiye kuri izi nshingano 2019, yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Umuseke, Radio1, Flasha FM ndetse na Radio Isango Star.

Ku kibuga cy’indege cya Kigali, Jean Paul Nkurunziza yari aherekejwe n’umugore we.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Iyo muhuye uri umugore uhitamo ko mugira cyangwa akagukubita ishoka! Umugabo ujya kwiba no gusambanya abagore yitwaje ishoka inaguje, akomeje gukanga abantu bose

Sinapfa kubona uwo mugereranya nawe! Umuyobozi w’ikipe ya Mukura VS yatakagije Manishimwe Djabel ndetse avuga n’impamvu ikomeye igaragaza uburyo ari ingenzi muri Mukura