in

Iyo muhuye uri umugore uhitamo ko mugira cyangwa akagukubita ishoka! Umugabo ujya kwiba no gusambanya abagore yitwaje ishoka inaguje, akomeje gukanga abantu bose

Panoriamic view of Kibera slums in Nairobi, Kenya.

Iyo muhuye uri umugore uhitamo ko mugira cyangwa akagukubita ishoka! Umugabo ujya kwiba no gusambanya abagore yitwaje ishoka inaguje, akomeje gukanga abantu bose.

Umugabo utaramenyekana amazina ye, arahigwa bukware na Polisi muri Kenya kubera kwiba no gufata ku ngufu abagore yitajwe ishoka.

Uyu mugabo bivugwa ko agera ahantu murugo nijoro agahita amena Peterori ku inzu yose, hanyuma agahita abwira abari munzu guhitamo kumuha Amashilingi cyangwa se guhita akongeza iyo nzu.

Ubundi buryo akoresha mu kwiba, iyo ahuye n’umugore mu masaha akuze ya nijoro, ahita agusaba ko muryamana cyangwa ugahitamo ko agukubita iyo shoka mu mutwe.

Umwe mu batanze ubuhanya yagize ati” Nahuye nuwo mugabo mvuye mu isoko ari saa tatu zijoro, ahita amanika ishoka mu mutwe nkumuntu ugiye kuntema ako kanya nahise ninyarira ahita ambwira ko na muha ibyo mfite byose, ahita antwara Telefone, Amashilingi narimfite ndetse n’ibyo nari mvuye gucuruza.”

Ibikibazo abaturage bafite kugeza ubu ni uko Urwego rushinzwe ibyaha ndengakamere (DCI) ndetse na Polisi ntacyo barakora ngo bate muri yombi uwo mugabo, cyane ko bazi agace akorera ubwo bugizi bwa nabi.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Burya koko imboga mbi ntiziva mu nkono”: Harry Maguire utifuzwaga n’abakunzi ba Manchester United agiye kongera kubarisha imitima

Aherekejwe n’umugore we! Umuvugizi wa Rayon Sports yagiye hanze y’u Rwanda