in

Agahinda ni kose kuri Aubameyang, yagaragaje ikintu cyamushenguye kurusha ibindi.

Aubameyang yamaze kugera muri Barca.

Ku wa kabiri, rutahizamu Pierre-Emerick Aubameyang yatangaje ko yicujije uko yavuye muri Arsenal kandi ko ababajwe no kuba atashoboye gusezera kuri bagenzi be mbere yuko ashobora kwerekeza muri Barcelona.

Ku wa kabiri, Arsenal yemeje ko uyu mukinnyi mpuzamahanga wo muri  Gabon yavuye muri iyo kipe babyumvikanyeho, bikaba byaratangiye kuvungwa igihe Mikael Arteta amwamburiye igitambaro cy’ubukapiteni kubera inyitwarire mibi mu Kuboza.

Mu butumwa bwo gusezera Aubameyang yashyize kuri Instagram,      Aubameyang yanditse ati: “Nahoraga ngerageza gutanga umusaruro ijana ku ijana muri iyi kipe ya Arsenal, kuba nagenda ntasezeye abantu byanshenguye umutima.”

Pierre-Emerick Aubameyang akaba ari nawe Captain w’ikipe y’igihugu ya Gabon.

“Mbabajwe no kuba ntarabonye amahirwe yo gufasha bagenzi banjye mu byumweru bike bishize, ariko nta kindi mfite uretse kubaha iyi kipe kandi rwose nifurije abasore banjye bose n’abafana ibihe byiza kandi byiza mu bihe biri imbere! ”

Uyu mukinyi wimyaka 32 yinjiye muri Arsenal avuye muri Borussia Dortmund, ariko akaba yarabanje kujya no mu yandi makipe nka Lion, ndetse na Saint Etienne, hakaba hashize imyaka ine, yatsinze ibitego  92 mu mikino 163 yakiniye ikipe ya Arsenal iherereye I London.

Amakuru atandukanye yagiye atangazwa mu bitangazamakuru byinshi bitandukanye byo mu Bwongereza, yavuze ko ku wa kabiri Aubameyang yitoreje hamwe n’abandi bakinnyi ba FC  Barcelona nyuma y’uko ageze muri  Espagne kuri uyu wa mbere.


Uyu musore akaba Ari mu bakinnyi bahembwaga amafaranga menshi agara ku bihumbi 360 by’amapawundi ku cyumweru.

Perezida w’ikipe ya FC Barcelona,  Joan Laporta, yemeje ko  Pierre-Emerick Aubameyang aje gufasha iyi kipe kwitawara neza cyane cyane mu gice cy’ubusatirizi kimaze igihe kidahagaze neza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kuri instagram:umusore yashyize ku karubanda amashusho y’umukobwa bari bamaze kuryamana yambara akenda k’imbere

Ni akumiro: umugabo bamwirukanye ku kazi akamazemo amasaha abiri azira umubyibuho ukabije