in

“Adil wacu! Adil wacu! Adil wacu!”! Abafana ba APR FC barakaye ku rwego rwohejuru

Nyuma y’umukino APR FC yanganyijemo na Gasogi United, abafana b’iyi kipe bagaragaje kutishimira umutoza w’iyi kipe, Umufaransa Thierry Froger.

Wari umukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2023-24 wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Kabiri aho amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa.

Nyuma y’uyu mukino abafana ba APR FC bagaragaje uburakari aho bagiye bagaragaza kutishimira bimwe mu byemezo by’umutoza.

Aba bafana bagaragazaga kurakara, babanje kuririmba umutoza wahoze atoza iyi kipe, Adil Erradi Mohammed watandukanye n’iyi kipe nabi n’ubu bakaba bari mu nkiko aho yareze iyi kipe muri FIFA.

Bati “Adil wacu! Adil wacu! Adil wacu!” Ni nako banyuzagamo bakaririmba ko nta mutoza bafite. Bati “Nta mutoza dufite, nta mutoza dufite, nta mutoza dufite!”

Si ibi gusa kuko banaririmbaga abakinnyi b’iyi kipe bibaza impamvu badakina nk’umunya-Sudani Sharaf Eldin Shiboub ndetse n’umunya-Cameroun Salomon Banga Bindjeme.

Bati “Shiboub wacu, Shiboub wacu! Bindjeme wacu, Bindjeme wacu!”

Kugeza ubu APR FC ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 27 irusha Musanze FC inota rimwe, ikarusha Police FC ya 3 amanota 2 ni mu gihe Rayon Sports ya 4 ifite 24.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubusabe bwa Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu ,Musabyimana Jean claude muri iyi minsi mikuru kubijyanye n’ibicurunzwa

“Imipira ya ARP tuyihanaguje inkweto”! Amashusho agaragaza umufana ari guhanaguza inkweto ijezi ya ARP FC akomeje gucicikana