in

Adil Mohamed yongeye gutera utwatsi APR FC kubera ko iyi kipe yakoze ikintu uyu mutoza adakozwa na rimwe

Umutoza wari uwa APR FC Adil Mohamed yongeye gutera utwatsi iyi kipe nyuma yaho iyi kipe yohereje umuntu utumvikana na Adil ngo baganire.

Tariki ya 13 Ukwakira 2022, ikipe ya APR FC yatangaje ko ihagaritse ukwezi umutoza Adil Mohamed ashinjwa kuzana umwuka mubi mu bakinnyi b’iyi kipe ndetse akaza guterana amagambo na Kapiteni we Manishimwe Djabel.

Uyu mutoza yaje kurangiza igihano cye, ikipe ya APR FC imwohereza ibaruwa imusaba kugaruka mu kazi ariko uyu mutoza ntiyemera kongera gutoza ikipe ya APR FC kuko kugeza n’ubu yemera ko yahanwe mu buryo butemewe n’amategeko.

Ku munsi wo kuwa kabiri ikinyamakuru IGIHE cyatangaje ko APR FC yohereje umugabo ushinzwe igura n’igurishwa ry’abakinnyi muri iyi kipe Mupenzi Etoo ngo ajye kuganira na Adil Mohamed bacoce iki kibazo uyu mutoza agaruke mu kazi cyangwa bumvikane basese amasezerano atajyanye APR FC muri FIFA, ariko uyu mutoza ntiyemeye kuvugana na Etoo wari muri Marocco.

YEGOB yamenyeko Adil Mohamed kwanga kuza kuvugana na Etoo atari ukwanga kuvugana na APR FC ahubwo ngo ni uko iyi kipe yohereje umuntu batumvakana kandi yemeza ko ari we wateje ikibazo hagati ye n’abakinnyi ndetse n’ubuyobozi bwa APR FC.

APR FC yahise yohereza undi muntu ukomoka muri Marocco ngo agende agerageze nawe kuvugana na Adil Mohamed ariko nawe yanga kuvugana nawe bivuze ko uyu mugabo yemeje bidasubirwaho ko arajyana APR FC mu nkiko nubwo APR FC yo itabyumva habe na gato.

Nubwo ibi byose biri kuba muri APR FC ntabwo biri kuyibuza gukomeza gukina imikino ya Shampiyona nubwo umusaruro ushimishije utaragaruka nkuko byahoze mu myaka ishize. Ku munsi wejo hashize iyi kipe yanganyije na Kiyovu Sport ibitego 2-2 ariyo yari yabanje ibi bitego iza kubyishyurwa mu buryo butumvikana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo abanyamakuru b’urukiko rw’imikino bavuze kuri Mukansanga Salim byabakijeho umuriro babita abanyeshyari n’umutima mubi

Igikombe cy’isi:Espagne yerekanye ko ari umukandida w’igikombe bidasubirwaho, reba ibyaranze umukino Espagne yanyagiyemo Costa Lica ibitego 7-0