Igikombe cy’isi:Espagne yerekanye ko ari umukandida w’igikombe bidasubirwaho, reba ibyaranze umukino Espagne yanyagiyemo Costa Lica ibitego 7-0

Ikipe y’igihugu ya Espagne yatsinze Costa Rica ibitego 7-0 mu mukino wa kabiri wo mu itsinda E wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ugushyingo 2022. Ni umukino watangiye Espagne isatira ndetse nk’ibisanzwe yiharira umupira.

Uyu mukino waranzwe n’imvura y’ibitego watumye benshi bongera ikipe ya Espagne ku bakandida b’igikombe cy’isi, dore abatsinze ibitego.

Igitego cya mbere(1) cyatsinzwe na Dani Almo igitego cya kabiri (2) cyashyizwemo na Marco Asensio, hanyuma icya 3 gishyirwamo na Ferran Torres igice cya mbere kirangira gutyo.

Igice cya gatatu ni Ferran Torres watangiye ashiramo igitego cya kane Gavi atsinda icya 5, Carlos Soler atsinda icya 6, agashyinguracumu gashyirwamo na Alvardo Morata.

Mu mukino wa kabiri Espagne izakina n’u Budage ku cyumweru tariki 27 Ugushyingo 2022 saa 21:00, mu gihe Costa Rica izakina n’ u Buyapani saa 12:00.

Written by OLIVIER NTANTURO

NTANTURO Olivier is Sport & Entertainment journalist, Presenter on YEGOB Radio and owner of Guta Tv
+250789080197

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore yasanzwe yapfuye nyuma yo kumara ijoro ryose atera akabariro n’umugabo w’ibigango

Umukobwa mwiza yarongowe n’umusore ufite uburwayi bukomeye