in

Adil Erradi Mohammed ategerejwe kugaruka mu nshingano ze zo gutoza ikipe ya APR FC nk’umutoza mukuru

Ubaze uminsi ku munsi, ubu hashize iminsi 30 umutoza mukuru wa APR FC Adil Mohammed Erradi ahajaritswe ku nshingano zo gutoza iyi kipe mu gihe kingana nk’ukwezi ndetse na kapiteni wayo Manishimwe Djabel.

Kuri uyu munsi hategerejwe kumenya niba ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC buri busubize inshingano zo gutoza nk’umutoza mukuru ku mutoza Adil Erradi Mohammed.

Uyu mutoza nyuma yo guhagarikwa n’ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC yatangaje ko agiye kurega ikipe ya APR FC ayihora kuba yaramusuzuguye ndetse igasuzugura n’izina rye kubera ko yahise afata rutema ikirere ava mu Rwanda.

Ubu rero uyu munsi hategerejwe kureba ko uyu mutoza Adil Erradi Mohammed ari bwemere gusubira mu nshingano ze zo gutoza ikipe ya APR FC nk’umutoza mu kuru dore ko ikipe yari ifitwe ni uwari umwungiriza we Ben Moussa.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakinnyi ba APR FC bari mu byishimo bikomeye nyuma yaho ikifuzo cyabo ku mutoza Adil Mohamed cyahawe umugisha

Bikomeje guca igikuba, Kuri ubu havumbuwe ko amaraso y’imihango ari amavuta meza yongera ubwiza