in

Bikomeje guca igikuba, Kuri ubu havumbuwe ko amaraso y’imihango ari amavuta meza yongera ubwiza

Abenshi babiteye utwatsi, Kuri ubu havumbuwe ko amaraso y’imihango ari amavuta meza yongera ubwiza.

Amashusho yakomeje gucicikana kuri TikTok amaze kurebwa n’abantu benshi agaragaza ko kwisiga amaraso asohoka mu gihe abakobwa n’abagore bari mu mihango bishobora kongera ubwiza ariko abaganga bakagaragaza ko biteye inkeke.

Umwe mu bakurikirwa cyane kuri TikTok yatanze ubuhamya avuga ko yabigerageje kandi uruhu rwe rukarushaho gucya cyane.

Yagize ati “Uruhu rwanjye ntirwari rwarigeze kuba rwiza nk’uko bimeze ubu”.

Yashimangiye ko agiye kugura akantu kameze nk’agakombe azajya yifashisha mu gihe cy’imihango kakamufasha gukusanya ayo maraso kugira ngo nyuma aze kuyakoresha.

 

Inzobere mu by’ubuzima cyane cyane ibirebana n’indwara z’uruhu zisa n’izishidikanya kuri iyi migirire.

Ubwo yabibazwagaho n’Ikinyamakuru Shape, uwitwa Joyce Park yasobanuye ko “amaraso y’imihango ari uruvange rw’uturemangingo twa ‘épithélium’ two muri nyababyeyi tugizwe n’insoro zera n’izitukura ndetse amaraso ashobora kwandura mu buryo bworoshye akajyamo imyanda na za mikorobe, bikaba byakwangiza uruhu rwawe.”

Si uyu muganga w’indwara z’uruhu gusa wakemanze iyi migirire kuko iryo yavuze ryunzwemo na Dr Karan Rajan, Umwongereza umenyerewe mu Ishami ryo kubaga mu Bwongereza.

Uyu yavuze ko gukoresha amaraso yavuye mu mihango mu isura y’umuntu, ntaho bitaniye n’abakoresha indimu bazikuba ku ruhu rwabo bashaka kubonamo Vitamine C, amagambo yavuze asa n’ubannyega.

Yasobanuye ko “amaraso ubwayo yifitemo kwipfundika kandi n’insoro zera ubwazo zikaze ku buryo bishobora gutera uburyaryate ku ruhu.’’

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Umutoniwase Eugenie
Umutoniwase Eugenie
1 year ago

Hanyuma ubwo mfate iki ndeke iki?
?

Adil Erradi Mohammed ategerejwe kugaruka mu nshingano ze zo gutoza ikipe ya APR FC nk’umutoza mukuru

Nyuma y’imyaka 36 Se wa Tupac yafunguwe ( inkuru irambuye)