in

Abakinnyi ba APR FC bari mu byishimo bikomeye nyuma yaho ikifuzo cyabo ku mutoza Adil Mohamed cyahawe umugisha

Abakinnyi ba APR FC bari mu byishimo nyuma yaho umutoza Adil Mohamed akomeje kutemera kugaruka gutoza iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Ejo hashize tariki ya 13 Ugushyingo 2022, nibwo ibihano Adil Mohamed yahawe byarangiye we na Kapiteni Manishimwe Djabel bivuze ko kugeza ubu bemerewe kongera gusubira mu bikorwa by’iyi kipe.

Adil Mohamed nyuma yo guhabwa ibihano yahise agaragara yerekeje mu gihugu cya Marocco iwabo, aho yatangaje ko agiye kuganira n’abanyamayegeko be bakarebera hamwe uko bajyana ikibazo cyabo muri FIFA.

Kuri iyi tariki yavuzwe haruguru, ubuyobozi bwa APR FC bwandikiye uyu mutoza ukomoka mu gihugu cya Marocco, bamumenyesha ko ibihano bye byarangiye agomba kugaruka akaza gukomeza akazi ke kuko ibihano yahawe byarangiye.

Amakuru YEGOB ikura ku bantu bahafi ba Adil Mohamed avuga ko uyu mutoza nta gahunda afite yo kugaruka gutoza APR FC bitewe nuko ngo ya muhaye ibihano mu buryo butemewe n’amategeko ndetse kandi Adil akanavuga ko APR FC muri uku kwezi ngo ntiyamuhembwe neza uko bikwiye.

Uyu mutoza usanzwe afata amafaranga angana na Milliyoni 25 buri kwezi ariko muri uku kwezi kwibihano APR FC yo ngo yamuhaye Milliyoni 19, bivuze ko bamuhembye 85% y’umushahara we asanzwe afata buri kwezi kuko ari mu bihano.

Adil Mohamed kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Ugushyingo 2022, ari gufatwa nk’umutoza wataye akazi bitewe nuko ubwo yakuwe mu bihano akwiye kuba yageze mu Rwanda ari kumwe n’ikipe ye gusa uyu mutoza ntabimenyetso aragaragaza byo kugaruka.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“sinteze kuzubaha Ten Hag” amagambo ya Cristiano n’ubugambanyi Manchester United yamukoreye

Adil Erradi Mohammed ategerejwe kugaruka mu nshingano ze zo gutoza ikipe ya APR FC nk’umutoza mukuru