in

Abaturage bati ‘ya Hoteli barayisenye? Umujyi wa Kigali wasenye inyubako nshya y’ubucuruzi bitandukanye yari iri kuzura ku musozi wa Rebero [AMAFOTO]

Serge Ndekwe ni Rwiyemezamirimo wamenyekanye cyane mu Mujyi wa Kigali kubera gutangiza Restaurant ifite n’akabari izwi ku izina rya ‘Papyrus’ ku Kimihurura muri 2004.

Inyubako ya Serge Ndekwe yari ari gusoza ku musozi wa Rebero, mu Karere ka Kicukiro hepfo gato y’isangano ry’umuhanda ryegeranye na ‘Sawa Citi’ yasenwe.

Kuri ubu yari amaze iminsi ahugiye ku mushinga mugari w’inyubako ibereye ijisho yendaga kuzuza ku musozi wa Rebero. Gusa inzozi ze zakomwe mu nkokora kuko kuri ubu ibikorwa byo kumusenyera birimbanyije, nyuma y’ibyemezo byafashwe n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali.

Iyi nyubako yateganyaga kuyikoreramo ibikorwa bitandukanye birimo ahakorerwa imyitozo ngororamubiri [gym], restaurant, akabari, night club, n’ibindi bitandukanye.

Amakuru IGIHE dukesha iyi nkuru yamenye ni uko kuva kuwa Gatandatu tariki 25 Ugushyingo 2023, hatangiye ibikorwa byo gushaka gusenya iyi nyubako bidindizwa n’uko uyu rwiyemezamirimo yumvaga icyo gisubizo kitamunyuze ahubwo ko hakwiye kurebwa inzira y’ibiganiro yageza ku muti ubereye impande zombi.

Ugeze ku muhanda hafi y’iyi nzu, abantu bahanyuraga bibazaga bati: “Ya Hoteli barayisenye?”

Ni iki cyateye Umujyi wa Kigali kumusenyera?

Intandaro ya byose yabaye ikibanza Ndekwe Nsanawe Serge yari afite ku musozi wa Rebero cyegeranye n’igisigara cya Leta, ahateganyirijwe kuba icyanya cy’ishyamba ribumbatiye urusobe rw’ibibyabuzima [green zone]. Ahateganyijwe gushyirwa iki cyanya harimo ubutaka bungana na metero ziri hagati y’enye n’eshanu zo ku butaka bwa Serge Ndekwe.

IGIHE yamenye ko mu gihe uyu rwiyemezamirimo yatangiraga kuzamura inyubako ye, yubatse no muri za metero enye zo ku butaka bwe ariko zigomba kuba muri ‘green zone’. Amafoto n’amashusho byakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abantu bampaye gilets z’icyatsi bahonda inyundo za kinubi ku nkuta za piscine/pool yari yaramaze kubakwa, abandi bari hejuru ku nzu basenya ibisenge n’inkuta.

Umujyi wa Kigali wanditse kuri Twitter ko waburiye kenshi Ndekwe ko ari kurenga ku mabwiriza ajyanye n’imyubakire kuva mu 2016. Ngo Ishami rishinzwe ubugenzuzi ryakurikiye iki kibazo, riramuburira ariko ararenga ntiyahagarika ibikorwa.

Ati “Kuri iki kibazo, Serge yatangiye kubaka adafite uruhushya rubimwemerera. Yandikiwe amabaruwa menshi aburirwa [hari ibaruwa yo ku wa 03 Gicurasi, 16 Gicurasi na 12 Kamena 2023, amusaba guhagarika gushyira ibikorwa mu cyanya cyahariwe ishyamba.”

Umujyi wa Kigali wakomeje usobanura ko Ndekwe yakomeje kurenga ku mabwiriza. Ati “Kutubahiriza ibikubiye mu mabaruwa yandikiwe n’abayobozi ndetse n’amabwiriza yahawe (bwa mbere ibaruwa yo ku wa 01 Kamena, indi nshuro ibaruwa yo ku wa Gatatu Nyakanga, indi baruwa ya gatatu yo ku wa Gatandatu Ugushyingo 2023, Umujyi wa Kigali wafashe umwanzuro wo gusenya igice kiri mu ishyamba.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine yabwiye IGIHE ko bandikiye Ndekwe inshuro nyinshi asabwa kwisenyera ibyo yubatse atabifitiye uburenganzira ariko arabyanga, kugeza ubwo inzego za Leta zifashe icyemezo cyo kujya kumusenyera.

Yagize ati “Ubwo rero niba yaranyuranyije n’amategeko, n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali, yari akwiye kubabwira ngo inzu yanjye bayikuyeho kubera ibi. Niba hari aho avuga hari akarengane kuko na we ubwe yemera ko nta karengane kuko yamenyeshejwe inshuro nyinshi ko arimo gukora ibitemewe, banamusaba kubyikuriraho ntiyabikuraho. Ubu rero harimo harakorwa ibiteganywa n’amategeko. ”

Ati “Ushobora kureba agaciro k’inzu ariko ejo ikagira ibyo ihitana, wavuga ngo twari twarebye agaciro k’inzu? Tugiye tuvuga ngo kubera ko bubatse, tukavuga ngo kubera bubatse, ushobora kuba ufite miliyari ukubaka inzu ifite agaciro ka miliyari aho bayikuriragaho [bayisenya], iba ifite agaciro nk’ak’uwubatse iy’ibihumbi 100 Frw kuri wa muntu ufite ubwo bushobozi.”

Yanavuze ko abahura n’ibibazo byo gusenyerwa baba barenze ku burenganzira bahawe cyangwa bakaba nta byangombwa bafite, asaba abaturage kujya bakurikiza ibijyanye n’uburenganzira bwo kubaka baba bahawe.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
2 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Uwineza Emmanuel
Uwineza Emmanuel
7 months ago

Ariko umujyi was kigali abayobozi bawo bafite amakosa gute babona ibikorwa bitangira bakarebera babona birangiye bakabona kuvugako banditse amabaruwa?

Ase bageze aho ivikorwa cyari kivgtangira baragihagarika?

😭😭😭

Paul Scorzy
Paul Scorzy
7 months ago

Kandi ubibona ko bamwandikiye amabaruwa inshuro zitari munsi y’imwe bamusaba guhagarika ibikorwa byo kubaka ntabyubahirize!! Njye ndabona rwose yarizize

Aronka bigatinda! Umugabo nyuma yo kumva uburyo ibere riryoha yahisemo kujya asangira ibere n’abana be – Amashusho

Yahuye y’umwana na nyina! Umuhanzi w’icyamamare mu Burundi, Mista Champagne yahuye na Farida Kajala akunda kubi ndetse n’umukobwa we – AMAFOTO