in

Abatoza bicariye intebe ishyushye bashobora kwirukanwa igice cya mbere cya Shampiyona kitararangira(Phase Aller) harimo n’umutoza w’ikipe ikomeye

Abatoza bicariye intebe ishyushye bashobora kwirukanwa igice cya mbere cya Shampiyona kitararangira(Phase Aller) harimo n’umutoza w’ikipe ikomeye 

Nyuma yo gutangira Shampiyona sezo 2023/2024, amakipe yatangiye yesurana ndetse ubona ko hari andi yaje muri Shampiyona ubona atiteguye neza bijyanye n’abatoza yagiye azana.

Kuwa gatanu w’icyumweru gishize nibwo Shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda yatangiye, ikipe ya Rayon Sports itsinda Gasogi United ibitego 2-1 mu mukino wari ukomeye cyane.

Nyuma y’uyu mukino hari n’indi myinshi yabaye. Ikipe ya Police FC yitwaye neza itsinda Sunrise FC, Musanze FC itsinda Etoile de L’est, Kiyovu Sports inganya na Muhazi United, Gorilla FC inganya na Etincelles FC ndetse na Mukura Victory Sports yanganyije n’Amagaju FC.

Bamwe mu batoza barimo guhabwa amahirwe yo kwirukanwa harimo Muhire Hassan utoza Sunrise FC kubera ko yatangiye nabi Shampiyona ndetse atangira kwikoma bamwe mu bakinnyi be. Undi mutoza ni Maso urimo gutoza ikipe ya Etoile de L’est, Thierry Froger urimo gutoza ikipe ya APR FC nawe benshi bakomeje kwemeza ko azasererwa hakiri kare kubera imitoreze ye itemerwa na benshi.

 

 

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Arakora cyikaza pe! Bishop yaraye atera akabariro n’umugore w’umuvugabutumwa ubyaye Gatanu ni uko maze uyu mugore aza kubyuka yitabye Imana kubera ibyo yaraye akorerwa na Bishop we

Biravugwa ko The Ben na Meddy bashobora kwirukanwa igitaraganya muri Amerika