in

Abateguye amarushanwa y’ubwiza mu basore ndetse bakaba banategura Miss Black Festival nabo bagiye kujyanwa mu nkiko

Mu mwaka washize mu Rwanda hatangiye kubera bwa mbere  irusnanwa ry’ubwiza mu basore (Mister Rwanda), gusa iri rushanwa ryategurwaga na Imanzi Agency Ltd ryaje guhagarara rigeze mu mahina.

Kuri ubu abasore bitabiriye iri rushanwa rya Mister Rwanda, bavuga ko bagiye kujyana mu nkiko ikigo cyariteguye  aricyo Imanzi Agency Ltd bitewe nuko bariganyijwe amafaranga ndetse n’umwanya batakaje.

Gusa Imanzi Agency Ltd yateguye iri rushanwa ndetse akaba ari nayo iri gutegura irushanwa rya Miss Black Festival rizabera mu Rwanda ku nshuro ya mbere, yabasubije ko kuba irushanwa ryarahagaze atari impamvu zabaturutseho ahubwo ko ari impamvu zaturutse kuri Minisiteri ibifite mu nshingano.

Umuyobozi wa Imanzi Agency Ltd akomeza avuga ko iri rushanwa ryahagaze kuko minisiteri ibifite mu nshingano yatangaje ko amarushanwa y’ubwiza yose ahagarara mu Rwanda, ati ” gusa iri rushanwa rishobora kuzakomeza ibi bikorwa nibikomorerwa”.

Ubwo yaganiraga na Inyarwanda ducyesha iyi nkuru umuyobozi wa Imanzi Agency Ltd yabajijwe niba Miss Black Festival yo yaremerewe na Minisiteri gukorerwa mu Rwanda gusa yirinze kugira icyo abivugaho.

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Ubuse nanze gukina ndi muzima ? Abayobozi ba Rayon Sport ni abagome barantereranye banga kumvuza ndwaye”

Nyuma ya mama we Hakim Sahabo yavuze abakinnyi afatiraho nk’icyitegererezo muri ruhago