in

“Ubuse nanze gukina ndi muzima ? Abayobozi ba Rayon Sport ni abagome barantereranye banga kumvuza ndwaye”

Umukinnyi w’Umurundi Aruna Mussa Majaliwa ukinira Rayon Sport kuri ubu yagarutse mu myitozo nyuma y’igihe atagaragara mu b’imbere.

Uyu mukinnyi yamaze igihe atari mu kibuga kubera impamvu z’uburwayi nkuko abivuga gusa bamwe bakavuga ko ari we utarashakaga gukina, ndetse n’ibindi byinshi byagiye bivugwa.

Gusa uyu mukinnyi yatangaje ko mu gihe yari arwaye yatereranywe n’ubuyobozi bwa Rayon Sport kandi yari akeneye ubufasha.

Uyu mukinnyi avuga ko kandi akunda Rayon Sport ndetse ko adateze kuyivamo kuko afite amasezerano y’imyaka 2, Aruna ati” Sinzava muri Rayon Sport kuko mfite amasezerano y’imyaka 2 , kereka yo itanshaka”.

Akomeza avuga ko kandi abavuga ko yanze gukina atari byo kuko nawe atanze gukina kandi ari muzima , dore ko nawe atari yanze ako gahimbaza musyi gahabwa abandi.

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Tuzakora ibishoboka byose dutsinde APR FC” Umutoza wa Rayon Sports yatangaje uburyo yiteguye kubabaza Nyamukandagiramukibuga – VIDEWO

Abateguye amarushanwa y’ubwiza mu basore ndetse bakaba banategura Miss Black Festival nabo bagiye kujyanwa mu nkiko