in

Abasore 2 bageragezaga kwiba amatara yo kumuhanda umuriro wabakubise bahita bahasiga ubuzima

Abasore 2 bakiri bato bapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane ubwo bagerageza kwangiza amatara yo ku muhanda mu mujyi wa Thika mu gihugu cya Kenya, Nk’uko byatangajwe n’umunyamakuru wo mu mujyi wa Thika, Moses Ngige, aba bombi bishwe n’amashanyarazi barapfa.

Imirambo yabo basanze iryamye iruhande rw’itara ryo ku muhanda bagerageza kwangiza.

Nk’uko ibitangazamakuru byo muri ako karere bibitangaza ngo aba bagabo bombi bagize agatsiko kangiza amatara yo ku mihanda, ndetse n’ibyapa byo ku muhanda mu Ntara ya Kiambu, cyane cyane mu Mujyi wa Thika.

Bari bazindutse kare kugira ngo babyangize nta muntu ubabona birangira bahasize ubuzima.

Biravugwa ko isoko rigura ibyuma bishaje muri ako karere ari yo mpamvu nyamukuru ituma aba bantu bangiza amatara yo ku mihanda hamwe n’umutungo wa Kenya biyongera, ubu abaturage barasaba guverinoma gufunga bamwe mu bacuruzi b’ibyuma bishaje muri ako gace.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

”Sheri wanjye yananiwe kunyitaho ndicuruza” inkumi yavuze impamvu ikomeye yamugize indaya

Ibibazo bikomeje kwibasira ikipe y’igihugu y’Ubudage yongeye kuvunikisha umukinnyi wayo wari uyifatiye runini!