in

Ibibazo bikomeje kwibasira ikipe y’igihugu y’Ubudage yongeye kuvunikisha umukinnyi wayo wari uyifatiye runini!

Timo Werner umukinnyi ukina asatira izamu mu ikipe y’igihugu y’Ubudage na RB Leipzig ntazitazibira imikino y’igikombe cy’Isi bitewe n’ikibazo cy’imvune yaraye agiriye mu mikino wa Champions league wabaye mu ijoro ryashize.


Mu gihe imikino y’igikombe cy’Isi muri Quatar ibura igihe kitarenze ibyumweru bibiri ngo itangire abakinnyi bakomeje kugenda bavunika umusubirizo uwari utahiwe ni Timo Werner ukinira Abadage. Uyu mugabo w’imyaka 26 yaraye agize ikibazo cy’imvune ahagana ku kirenge cye cy’ibumoso ubwo ikipe ye yakinaga na Shakhtar Donetsk mu irushanwa rya Champions league byatumye atazitabira igikombe cy’Isi uyu mwaka nkuko itangazo ry’ikipe ye ya RB Leipzig ryabitangaje “isuzuma ry’ubuzima ku kibazo cya Timo ryagaragaje ko yagize ikibazo kizatuma azagaruka gukina nyuma yuyu mwaka,wihangane Timo.”

Timo Werner kuva umwaka ushize yaramaze gukinira Ubudage imikino 13 atsindamo ibitego umunani.
Muri rusange Timo Werner amaze gukinira Ubudage imikino 55 atsindamo ibitego 24.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abasore 2 bageragezaga kwiba amatara yo kumuhanda umuriro wabakubise bahita bahasiga ubuzima

Indirimbo Quality ikomeje guca agahigo kuruhando mpuza mahanga