in

Abasifuzi bashyizwe ku mukino uzahuza Rayon Sport na APR FC bashimishije abantu benshi

Kuri uyu wa gatandatu rurambikana hagati ya Rayon Sports na APR FC mu mukino w’umunsi wa 14 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda.

Uyu mukino urimo kuvugishaka impande zombi, benshi bavugaga ko bashaka abasifuzi beza bazaba bari kuri uyu mukino gusa icyashimishije benshi ni abasifuzi FERWAFA yashyizeho kandi bashimwe n’abantu benshi.

Kuri uyu wa kane ishyirahamwe ry’umupira w’amagura hano mu Rwanda FERWAFA yashyize hanze abasifuzi bazasifura uyu mukino ufatwa nk’umukino wa mbere hano mu Rwanda. Abahawe gusifura Uyu mukino ni Ishimwe Claude Cucuri, Ishimwe Didier, Bamporiki Desire ndetse na Ruzindana Nsoro uzaba ari umusifuzi wa Kane.

Iki kintu cyashimishije abantu batari bake bitewe nuko kenshi abasifuzi basifuraga uyu mukino abakunzi ba Rayon Sports bakunze kuvuga ko babogamira kuri APR FC ndetse bikanashingirwa ku mikino iyi kipe y’abafana benshi imaze iminsi ikina hakavugwa ko yibwe kuburyo bugaragara ariko aba bashyizweho ni abasiguzi beza u Rwanda rufite.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Zari Hassan yahishuye ikintu gikomeye umubyeyi w’umusore bari mu rukundo yamubwiye

Amakuru yihutirwa kuri wa munya-Rwanda ufungiye muri Russia