in ,

Zari Hassan yahishuye ikintu gikomeye umubyeyi w’umusore bari mu rukundo yamubwiye

Zari Hassan yahishuye ko ku bana batanu bafite nta gihindutse agomba kongeraho n’abana agomba kubyarana n’umukunzi we mushya arusha imyaka 12, Shakib Lutaaya.

Uyu muherwekazi wibera muri Afurika y’Epfo, amaze iminsi atigisa imbuga nkoranyambaga kubera umukunzi we mushya, Shakib Lutaaya arusha imyaka 12 yose.

Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru kigaruka ku kirori ategura kizaba tariki ya 22 Ukuboza cya All White Party, itangazamakuru ryaboneyeho rimubaza no ku mubano we na Shakib.

Uyu mubyeyi uheruka kujya kwerekanwa kwa Shakib, yavuze ko ababyeyi be bamukunze ndetse urukundo rwa bo baruha umugisha, yahishuye ko bazabyara igihe n’ikigera.

Ati “Yego nahuye n’ababyeyi be. Yantwaye mu muryango we n’inshuti ze kandi bose baranyemeye. Nzamubyarira ariko si ukubera igitutu cy’abantu.”

Shakib aheruka gutangaza ko barimo bateganya kuba bakora imihango yose y’ubukwe mu mwaka utaha wa 2022.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu Ifoto:Bitwaje ibirwanisho APR fc yateye ubwoba mu cyeba w’ibihe byose Rayon sport

Abasifuzi bashyizwe ku mukino uzahuza Rayon Sport na APR FC bashimishije abantu benshi