in

Abashinzwe iteganyagihe bateguje Abanyarwanda imvura nyinshi ishobora guteza ibibazo, dore uduce izibasira

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iteganyagihe cyatangaje ko mu Rwanda hateganyijwe ibihe by’imvura nyinshi hagati ya tariki 10 n’iya 20 Ugushyingo 2022, ishobora kuzatera kwangirika kw’ibikorwaremezo bititaweho neza.

Iki kigo kivuga ko imvura nyinshi iteganyijwe mu ntara y’Amajyaruguru, Iburengerazuba n’Amajyepfo uretse agace k’Amayaga.

Inateganyijwe kandi mu Ntara y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali, aho bizaterwa ahanini n’isangano ry’imiyaga ihehereye ituruka mu Nyanja ngari ya Atlantique n’iy’u Buhinde.

Iyi mvura nyinshi iteganyijwe iri hagati ya milimetero 80 na 240 mu minsi 10. Meteo Rwanda, yavuze ko imvura nyinshi iteganyijwe izagira ingaruka zirimo; imyuzure hafi y’imigezi n’ibishanga, inkangu ahantu hatarwanyijwe isuri.

Izatera kandi kutareba neza imbere ku batwaye ibinyabiziga, bikaba bishobora guteza impanuka. Hari ingaruka ziterwa n’umuvuduko mwinshi w’imivu y’amazi no kwangirika kw’ibikorwaremezo bitabungabunzwe neza n’ibindi.

Iki kigo kandi cyashishikarije abaturarwanda bose n’inzego zibifite mu nshingano gukumira ibiza, kwitwararika no gufata ingamba zijyanye no guhangana n’ibiza hifashishwa amakuru ajyanye n’iteganyagihe rizakomeza gutambutswa muri ibi bihe.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mimi yavuze ikintu kibangamye kuba ari umugore wa Meddy ndetse ahishura indirimbo ya The Ben yihebeye

Gakenke: Umubyeyi yatoraguye umwana w’uruhinja rw’ukwezi kumwe mu murima w’ibishyimbo