in

Abapolisi 2 bafatiwe mu modoka bari gusambana icyuya cyabarenze

Abapolisi bafatiwe muri iyi parking mu mujyi wa Brookyln
Abapolisi bafatiwe muri iyi parking mu mujyi wa Brookyln

Abapolisi babiri bo mu mujyi wa Brooklyn muri Leta Zunze Ubumwe za America mu mujyi wa Bedford-Stuyvesant ,muri zone ya 79 bafatiwe mu modoka bari gusambana nyuma y’uko bari bahururijwe n’umuturage wabangamiwe n’urusaku rw’umugore .

The New York Post dukesha iy’inkuru ivuga ko aba ba polisi batari mukazi ,ahubwo bari bashatse aho bajya gusambanira ,cyane ko ngo uyu mugabo w’umu polisi ,umugore we yari yaravumbuye umubano we n’umugore n’ubundi babasanze basambana.

Aba ba polisi bafashwe ahagana saa saba n’iminota 30 z’ijoro nyuma y’uko  umugore asakuje cyane umugabo wari mu nyubako ye akabangamirwa n’urusaku agahita ahamagara polisi ayibwira ko arikumva urusaku rw’umugore usa nk’uwaryohewe n’imibonano mpuzabitsina ruturuka ahaparikwa imodoka (parking)  ariko ntabashe kumenya imodoka ari iyihe.

Ngo polisi yaje kohereza abakozi bayo bahageze basanga ni abo basanzwe bakorana basambaniraga mu modoka yabo icyuya cyabarenze , icyakora ngo aba ba polisi bakaba batari mu kazi .

Abapolisi bafatiwe muri iyi parking mu mujyi wa Brookyln
Abapolisi bafatiwe muri iyi parking mu mujyi wa Brookyln

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

RIB yasabye uwari umunyamabanga wa AS Kigali kwitanga kubera ubwambuzi

Yannick Mukunzi yasuye imva ya Yvan Buravan wari inshuti ye magara (AMAFOTO)