in

Abantu benshi batunguwe n’iyi couple yongeye gukora ubukwe bw’agatangaza nyuma y’imyaka 10 barahawe gatany.

Abantu benshi batunguwe n’iyi couple yo mu gihugu cya Nigeria yongeye gukora ubukwe bw’agatangaza nyuma y’imyaka 10 baratandukanye. Babasola Kuti Jr kuri Twitter yahamije ko ari mu byishimo bidasanzwe byo kongera gukora ubukwe n’umugore we, bashyingiranywe mu 1996, bikaza kurangira batandukanye aho kuri ubu bongeye gukora ubundi bukwe.

Iyi ni inkuru yatangaje abantu benshi, ariko uyu mugabo avugako ari Imana yabikoze ikongera gutuma bahuza kugeza naho bemeranyije gukora ubukwe bwa kabiri.

Aba bakoze ubukwe bwa mbere mu 1996.

Kuti yatangajeko ari ibishimo bidasanzwe, ubwo yagaragazaga ko yongeye gukora ubukwe.Yagize ati “Nyuma y’imyaka irenga 10 dutandukanye, nubwo bwose twasanze turi kumwe. Twishimye kandi dukundana. Uru rugendo rwatangiye hashize imyaka irenga 30. Ntuzigere ucogora!”

Abantu benshi batangajwe na Couple y’umugore n’umugabo, bakoze ubukwe ubugira kabiri nyuma y’imyaka 10 bahawe gatanya.
Aba bageni basangije ababakurikira amashusho yabo bakoze ubukwe, bahamyako bongeye kwinjira murukundo bundi bushya.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abanyeshuri 10 b’abahungu batawe muri yombi bagiye kurara mu kigo cy’abakobwa nijoro.

《Nari mbaye imbwa byarangiye||Sinaba umutindi wo kudashima》-Umunyamakuru Mbata yashimiye byimazeyo abamufashije nyuma yo kubura byose yari afite.