in

《Nari mbaye imbwa byarangiye||Sinaba umutindi wo kudashima》-Umunyamakuru Mbata yashimiye byimazeyo abamufashije nyuma yo kubura byose yari afite.

Umunyamakuru wa Flash TV uzwi nka Professor Mbati wari umaze iminsi mu gahinda gakomeye bitewe n’inzu ye iherutse gushya igakongoka ,ibintu byose yari afite byose bigashya yashimiye buri umwe wese witanze akamufasha ,ndetse avuga ko iyo hataba abantu bamugiriye neza aba yarabaye imbwa.

Ubwo Professor Mbata yasurwaga na Xlarge Tv yatangaje ko ashimira abantu bose bamubaye hafi, bakamuha buri kimwe ndetse ko atakiri mu gahinda ahubwo yishimye.

Yagize ati:”ndagusabira Imana ngo igukubire inshuro 200.ibaze kugirango ngo ugure guhera kuri micro,intebe zo kwicaraho, imyambaro n’ibindi…nari mbaye imbwa gusa sinaba umutindi udashimira.Niyi myenda nambaye ni iyo bampaye”.

Uyu munyamakuru Mbata wamenyekanye cyane mu kiganiro Mbatatology gikundwa na benshi nta kintu na kimwe cyasigaye mu nzu ye uretse ikabutura n’isengeri yari yasohotse yambaye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abantu benshi batunguwe n’iyi couple yongeye gukora ubukwe bw’agatangaza nyuma y’imyaka 10 barahawe gatany.

Ku bakunzi ba filime:Hatangajwe igihe filime ya Fast&Furious igice cya 9 izasohokera.