in

Abanyeshuri 10 b’abahungu batawe muri yombi bagiye kurara mu kigo cy’abakobwa nijoro.

Aba banyeshuri b’abahungu 10  biga mu mashuri yisumbuye mu cyigo cy’abahungu gusa batorotse mu gicuku bajya mu macumbi y’abakobwa mu kindi kigo nacyo kigamo inkumi gusa. Abahungu bagera ku 10 batawe muri yombi naho abandi batatangajwe umubare bacika Polisi

Aba bahungu uko ari 10 biga ku kigo cyitwa Anestar Bahati Boys naho iki kigo cy’abakobwa bafatiwemo kikaba kitwa Anestar Precious Girls kikaba kiri ahitwa Nakuru muri Kenya. Police yo muri Githioro intara iherereye rwagati muri Kenya aya mahano yabereyemo niyo yatangaje ko yataye muri yombi aba banyeshuri.

Umuvugizi w’igipolisi yavuze ko babataye muri yombi nyuma y’uko binjiye mu macumbi y’abakobwa hanyuma bakavuza impuruza bagaragaza ko batewe. Ngo mu kubata muri yombi bagerageje kubakangisha umuriro ugurumana bohereje mu kirere. Gusa yongeyeho ko n’ubwo bafashe icumi gusa hari abandi babacitse batatangajwe umubare.

Aya mahano yabaye mu cyumweru gishize yatumye police ikora akazi gakomeye ku buryo bwayicyereyeho.Umuvugizi w’igipolisi yagize ati “Police yashoboye guta muri yombi 10 muri bo abandi barasimbuka mu ijoro. Abafashwe bafungiye muri kasho ya Dundori Patrol Base”.

Kugeza ubu abenshi bari kwibaza intego aba banyeshuri bari bafite ariko nanone mu gihe hagiye gutangira gukorwa iperereza abatari bake bacyetse ko bari bagiye gusambanya aba bana b’abakobwa mu macumbi yabo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubuhamya bukomeye bwa Justin Bieber wanywaga ibiyobyabwenge abazamu be bagakeka ko yapfuye.

Abantu benshi batunguwe n’iyi couple yongeye gukora ubukwe bw’agatangaza nyuma y’imyaka 10 barahawe gatany.