in

Abantu benshi batunguwe cyane n’urukundo rudasanzwe rw’uwahoze ari umugore wa Eddy Kenzo n’umukunzi we mushya usigaye umusokona buri cyumweru (reba AMAFOTO yabo bari mu bihe byiza )

Urukundo rukomeje kuvuza ubuhuha hagati ya Rema wahoze akundana n’umuhanzi Eddy Kenzo akaza kumuta ndetse abantu batandukanye bakomeje gutangarira umubano w’iyi couple bavuga ko Eddy Kenzo atari Romantike dore ko uyu mukunzi we mushya amusohokana buri cyumweru.

Rema n’umukunzi we mushya bari mu munyenga w’urukundo

Rehemah Namakula, umuririmbyi kazi uri mubakunzwe cyane muri Uganda, uyu mugore yakanyujijeho murukundo n’umuhanzi Eddy Kenzo nawe uri mubakunzwe muri iki gihugu.

Urukundo rwa Rema na Eddy Kenzo rwaravuzwe cyane kuko aba bombi bakundanye basanzwe ari ibyamamare.
Eddy Kenzo na Rema urukundo rwabo rugishyushye
Rema na Eddy Kenzo batangiye gukundana mu mpera za 2014, babyaranye umwana umwe w’umukobwa bise “Aamaal Musuuza”
Aba bombi baje gutandukana muri 2019 ndetse uyu mugore Rema ahita akora ubukwe n’umugabo witwa Dr. Hamza Ssebunya.
Mubyo Rema avugako yapfuye n’umuhanzi Eddy Kenzo, avugako uyu mugabo babyaranye atitaga kunshingano z’urugo nk’umugabo harimo kuba yaramaraga igihe kinini ari mugasozi ntatahe murugo ndetse n’igihe atahiye ntabashe kwita ku mugore uko bikwiye.
aba bona urukundo rwa Rema n’umukunzi we mushya bavugako Eddy Kenzo atazi gukundwakaza

Ku wa kane, 14 Ugushyingo 2019, Rema Namakula yerekanye umukunzi we mushya, Dr. Hamza Ssebunya, mu birori byabereye iwe i Nabbingo, kuva icyo gihe kugeza ubu aba bombi ntibasiba kugaragaza ko baryohewe n’urukundo.

Mu mafoto amaze iminsi agaragaza Hamza na Rema, bagaragaye basohokeye i Dubai bakina imikino y’abakundana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abakobwa gusa:Wari uziko umusore mumaze kuryamana ahita akuzinukwa ?menya impamvu.

Mu mafoto :Reba uko agace ka Kabiri ka #TdRwanda Kigali -Huye kagenze.