in

Abantu bamubwiraga ko atazabyara none dore ibyamubayeho||ni ubwa mbere akandagiye i Kigali.

Uyu mubyeyi witwa Clemantine ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije yavuze ko abantu bamubwiraga ko atazigera abyara bakamutoteza none akaba yarabyaye abana batatu barimo umukobwa n’abahungu babiri.

Clemantine wabayeho mu buzima bubi ,avuga ko mu buzima bwe nta muntu numwe wamukundaga, kubera indeshyo ye .Avuga ko yakuriye mu cyaro ndetse akaba atazi ibigezweho bijyanye n’iterambere. Abajijwe niba azi ibyo kurya birimo amakaloni, pizza,amafiriti  na jambo yavuze ko ibyo byose atabizi ko amenyereye ibijumba nibishyimbo.Clemantine wari waje I Kigali aje gusura umuntu avuga ko ari ubwa mbere akandiye I Kigali kuva yavuka ndetse ahamya ko ari heza cyane kurusha ahandi yabonye mu buzima bwe.Mu buzima bwe avuga ko atajya yambara inkweto bibaho.

Mu buzima bwe kandi Clemantine avuga ko yari atunzwe no kuboha ibiseke ariko akaba yararwaye ntabashe gukomeza gukora ngo abone amafaranga, Asaba ko abantu bose kutabwira abafite ubumuga amagambo akomeretsa kuko sibo baba barabyiteye.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamideli w’ikizungerezi uhamya ko umugabo we amumesera ikariso ye yateye benshi kumwibazaho

Cristiano Ronaldo atanze ubutumwa bukakaye.