in

Cristiano Ronaldo atanze ubutumwa bukakaye.

Mu gihe Manchester United yitegura igaruka rya Premier League, kizigenza Cristiano Ronaldo yatanze ubutumwa bukomeye ku bakinnyi bakinana.

Nyuma y’imikino y’amakipe y’ibihugu, kuri uyu wa Gatandatu shampiyona ziragaruka mu bihugu bitandukanye.

Ikipe ya Manchester United igomba guhura na Watford itozwa na Claudio Ranieri ku isaha ya saa 17:00 ku kibuga Vicarage road.

Cristiano Ronaldo yagiye ku rubuga rwe rwa Instagram aho akurikirwa n’abantu barenga miliyoni 368, avuga ko yiteguye gukora byose kugira ngo ikipe ibone amanota atatu ndetse anasaba bagenzi be gukora nkawe.

Cristiano yagize ati:”Igihe ni iki ngo duhagaruke dukore akazi neza kandi dukomeze gukurikira icyo dushaka guhigura uyu mwaka.”

Ikipe ya Manchester United imaze iminsi mu bihe byo gutsindwa aho mukeba Manchester City iherutse kuyitsinda ibitego 2-0 bamwakiriye. Ndetse na Liverpool yari yabanje kuyitsinda akayabo k’ibitego 5-0.

Uru ruhererekane rw’intsinzwi nirwo rwongeye kubyutsa amarangamutima y’abafana bakomeje kwifuza ko umutoza Ole Gunnar Solskjaer yakwirukanwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abantu bamubwiraga ko atazabyara none dore ibyamubayeho||ni ubwa mbere akandagiye i Kigali.

Ngaya amafoto atangaje ya bamwe mu bahanzikazi nyarwanda kera bataragafata.