in

Abantu baciwe intege no kumva ko umukobwa w’imyaka 17 yiciwe ku karubanda akubiswe imihini n’ibibando ndetse akaza no gutwikwa ku manywa y’ihangu

Abantu baciwe intege no kumva ko umukobwa w’imyaka 17 yiciwe ku karubanda akubiswe imihini n’ibibando ndetse akaza no gutwikwa ku manywa y’ihangu.

Abaturage bamwe batuye mu mujyi wa Bukavu mu ntara ya Kivu y’Epfo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo, bababajwe banatungurwa n’umwana w’umukobwa wishwe atwitswe nyuma yo gukubitwa n’ikivunge cy’abantu.

Ibi byabaye kuwa gatandatu nyuma y’uko abantu bavuze ko uwo mukobwa bamufashe afite ijerekani irimo lisansi hafi y’ahantu hahiye, bamushinja ko ari we ufite uruhare mu nkongi zimaze iminsi zibasira ingo muri Bukavu mu gace ka Panzi.

Umwe mu banyamakuru bigenga bakorera I Bukavu, Justin Kabangu, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko abantu benshi bakubitishije ibibando, amabuye n’ibindi byinshi bibabaza bagakubita uyu mukobwa kugeza ataye ubwenge.

Yavuze ko yageze aho byabereye birangiye, akumva abantu bamwe bicuza urupfu rw’uyu mukobwa bishe nta kimenyetso cy’ibyo bamushinjaga.

Hamaze igihe havugwa inkuru z’inkongi mu gace ka Panzi muri Bukavu ariko ntabwo haramenyekana nyirizina ikizitera.

Abayobozi bo muri aka gace ndetse n’umuryango utegamiye kuri Leta uharanira uburenganzira bwa muntu muri Kivu y’Epfo, bamaganye iyicarubozo uyu mwana w’umukobwa yakorewe.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abasore yigisha ntibajya basiba! Umwarimu utera irari abanyeshuri yigisha kubera imiterere ye n’imyambarire ye, akomeje gutwika hanze aha (AMAFOTO)

Byatangajwe: Ikipe APR FC burya yaribwe nta mukinnyi n’umwe w’Umunyamahanga yaguze uri ku rwego rwayo (VIDEO irimo ukuri kose)