in

Abakozi bakinguye basanga aho basize amafaranga harera de: Hari SACCO yibwe akayabo k’amamiliyoni, gusa uburyo bwakoreshejwe biba ntiburi kuvugwaho rumwe

Abakozi bakinguye basanga aho basize amafaranga harera de: Hari SACCO yibwe akayabo k’amamiliyoni, gusa uburyo bwakoreshejwe biba ntiburi kuvugwaho rumwe.

SACCO y’Umurenge wa Karangazi, SACCO Karangazi, yibwe hadaciwe urugi, idirishya cyangwa ngo batobore urukuta, batwara arenga 25,400,000Frw.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi w’iyi SACCO, Gatarayiha Dan, avuga ko inkuru yamenyekanye mu gitondo ubwo abakozi bari baje mu kazi, bagasanga amafaranga yose yibwe.

Ati “Umucungamutungo yaje afungura urugi rw’imbere, n’abakozi bafungura imiryango bakoreramo (guichets), bagezemo buri wese abura amafaranga yasizemo, barebye isanduku ibika amafaranga (Coffre fort), nayo barayibura.”

Avuga ko umunsi SACCO yibiwe utazwi kuko abakozi baherukamo ku wa gatanu ku mugoroba, bongera kugaruka kuri uyu wa mbere. Avuga ko amafaranga yamaze kumenyekana yibwe arenga 25,400,000.

Ubusanzwe nta SACCO yemerewe kurarana amafaranga agera kuri 10,000,000, hakaba hibazwa impamvu harayemo arenga agenwe.

Kuri ubu ngo bategereje ibiri buve mu iperereza kuko inzego bireba zamaze kuhagera.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore yihondaguye inyundo abeshya ko yafashwe ku ngufu (Amashusho)

Breaking News: Mukansanga Salima agiye gusifura igikombe cy’Afurika