in

Abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports bashyiriweho umurengera w’amafaranga n’abafana bayo kugirango babafashe kwivuna umwanzi

Abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports bashyiriweho amafaranga menshi n’abafana bayo bamaze iminsi barabuze intsinzi mu gihe bahuya na APR FC.

Hashize igihe kinini ikipe ya Rayon Sports itazi uko gutsinda APR FC bimeze dore ko mu mikino 5 baheruka guhura ikipe ya APR FC yabashije gutsinda imikino 4 banganya umwe bivuze ko Rayon Sports igikomeye yakoze ari ukunganya gusa.

Nyuma y’iminsi abakinnyi ba Rayon Sports bitoza mu buryo butanga ikizere cyo kubona instinzi kuri uyu mukino w’umunsi wa 19 bazakinamo na APR FC abafana b’iyi kipe bakoze akantu ko kugirango bongerere imbaraga abakinnyi babo bakuzanya amafaranga menshi yo kuzabaha mu gihe iyi kipe yabonye intsinzi.

Amakuru YEGOB yamenye ni uko abafana ba Rayon sports bakusanyije amafaranga arenga n’ibihumbi 600 yo kuzagabanya abakinnyi b’iyi kipe mu gihe babashije kubona instinzi kandi bizeye ko bizashoboka nubwo hashize igihe kinini.

Aya mafaranga abafana bakusanyije bahereye ku mukino wa Kiyovu sports bari bayabemereye ariko abakinnyi birangaraho ntibuzuza ibyo basabwe n’abafana bituma aguma mu bubiko, Gusa biravugwa ko abakinnyi bagize icyo bakora bagomba kuyaheraho akaba yanaba menshi kurushaho.

Umukino uri Kuri iki cyumweru tariki ya 12 Gashyantare 2023, uzaba ari umukino ukomeye uzabera mu ntara ibintu bidasanzwe bibaho ariko kubera Sitade ya Kigali i Nyamirambo irimo kuvugururwa byahise byemezwa ko ugomba kuzabera Kuri Sitade ya Huye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Gasabo: Hari umugabo washize ubwoba aha ruswa y’amafaranga umupolisi none ari kurira ayo kwarika

Paris Saint Germain yeretswe ko nta rutugu rukura ngo rusumbe ijosi!