in

Abakinnyi babiri bitwaye neza ku mukino wa US Monastir bemerewe akayabo n’ubuyobozi bwa APR FC

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwafashe umwanzuro wo guhemba abakinnyi babiri bagerageje kwitwara neza mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yasezerewe na US Monastir FC yo mu gihugu cya Tunisia, aho mu mikino yombi yayitsinze ibitego bitatu kuri kimwe.

Mbere y’uko amarushanwa Nyafurika atangira, ubuyobozi bwa APR FC bwari bwarahaye isezerano abakinnyi b’iyi kipe ko uzitwara neza azahabwa ibihembo bishimishije, bikaba byaravugwaga ko iyo babasha gukuramo US Monastir buri mukinnyi yari guhabwa agahimbazamusyi k’amafaranga arenga miliyoni ebyiri.

N’ubwo ikipe ya APR FC yasezerewe nabi ariko Mugunga Yves na Mugisha Bonheur ‘Casemiro’ buri mukinnyi azahabwa agahimbazamusyi k’ibihumbi 500 by’Amanyarwanda kuko bagerageje kwitwara neza mu mukino ubanza wabereye kuri Stade Mpuzamahanga y’i Huye tariki 10 Nzeri n’uwo kwishyura wabereye kuri Stade Mustapha Ben Jannet ku Cyumweru tariki 18 Nzeri 2022.

APR FC imaze igihe kinini irwana no kugera mu matsinda y’imikino Nyafurika nk’uko mucyeba wayo yabikoze mu mwaka wa 2018 ubwo yageraga muri 1/4 cya CAF Confederations Cup igakurwamo na Enyimba FC yo muri Nigeria iyinyagiye ibitego 5-1.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Anitha Pendo yatangaje ikintu gikomeye umugabo we yamubuze sigishoboke

Kylian Mbappe yanze kwifotozanya na bagenzi be mu ikipe y’igihugu kubera impamvu z’amafaranga