in

Kylian Mbappe yanze kwifotozanya na bagenzi be mu ikipe y’igihugu kubera impamvu z’amafaranga

Rutahizamu ukomeye wa PSG n’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa, Kylian Mbappe yanze kwifotoza mu ifoto y’abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa.

Amakuru avuga ko Mbappe yanze kujya mu ifoto na  bagenzi be yafotowe kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Nzeri 2022 ubwo bitabiraga umwiherero w’ikipe y’igihugu.

Impamvu nyamukuru yatumye uyu mukinnyi ukiri muto yanga kujya muri iyi foto ni uko avuga ko agomba kugira uburenganzira ku isura ye.

Hashize igihe Mbappe agiranye ibibazo n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa (FFF) ku bijyanye n’uburenganzira bw’amashusho ye atambutswa n’abaterankunga b’iri shyirahamwe.

Mbappe arashaka ko amasezerano ye n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa (FFF) yavugururwa kuko we avuga ko isura ye icuruzwa ariko we ntiyunguke uko bikwiye.

 

 

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakinnyi babiri bitwaye neza ku mukino wa US Monastir bemerewe akayabo n’ubuyobozi bwa APR FC

« Ndagukunda birenze uko amagambo yabisobanura » – Usengimana Faustin yongeye gushimangira urukundo akunda umufasha we