in

Abakinnyi ba APR FC barahangayitse bikomeye kubera mugenzi wabo

Abakinnyi b’ikipe ya APR FC batewe impungenge na myugariro wo hagati Buregeya Prince ugifite ikibazo cy’imvune ariko idakomeye.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Gashyantare 2023, ikipe ya APR FC yari yagiye gusura Sunrise FC mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona.

Igitego cya Ruboneka Jean Bosco kuri penaliti yari ikorewe Bizimana Yannick nicyo cyatumye Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ibona amanota atatu yayifashije kuguma ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo aho ifite amanota 37.

N’ubwo APR FC yabonye amanota atatu ariko Buregeya Prince ntabwo yigeze agaragara mu bakinnyi 18 bitabajwe, abafana b’iyi kipe bakaba bafite impungenge y’uko ashobora kutazaba ameze neza ku mukino bazahuramo na mucyeba Rayon Sports.

Buregeya Prince asanzwe ari Visi Kapiteni wa APR FC, iyo atakinnye umwanya we ukinwamo na Nshimiyimana Younous.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza Ben Moussa wa APR FC yateguje Rayon Sports kuzayinyagira anahishura intwaro ikomeye izamufasha kongera kuyishengura umutima

PL: Mu mukino w’amahane menshi Manchester United yigobotoye Crystal Palace kuri hamana!