in

Abakinnyi 11 bahombeye amakipe mu mateka ya Premier league.

Mu mateka y’umupira ku isi hose hari abakinnyi bagiye bagurwa bitezweho ibitangaza gusa bikaza kurangira ari ibihombo bikomeye ku makipe yabatanzeho akayabo k’amafaranga.

Ikinyamakuru The Sun kikaba cyakoze urutonde nyuma yo kubona uburyo Romero Lukaku yaje yitezweho guhindura ibintu muri Chelsea gusa bikaza kurangira yongeye gutizwa mu ikipe ya Inter Milan.

Mu izamu harimo Kepa Arrizabalaga ukomoka muri Espanye waguzwe Miliyoni zirenga 70 z’amayero.

Ba myugariro harimo Phil Jones wa Manchester United, Shokdran Mestafi wa Arsenal, ndetse na Eliaquim Mangala wa Manchester City.

Mu kibuga hagati harimo Juan Sebastian Veron wakiniye Chelsea ndetse akanakinira ikipe ya Manchester United, Paul Pogba wa Manchester United, ndetse na Danny Drinkwater wa Chelsea FC.

Mu basatira izamu harimo Nikolas Pepe wa Arsenal, Alex Sanchez wa Manchester United, Fernando Torres ndetse na Romelu Lukaku wakiniraga Chelsea.

Ikipe ya Chelsea ikaba yihariyemo abakinnyi igakurikirwa na Manchester United ndetse na Arsenal naho Manchester City ifitemo umukinnyi umwe gusa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Zidane yaciye amarenga yaho akazi ke gaherereye.

AMASHUSHO Y’UMUNSI : Anita Pendo yaragiye inka zenda kumwica