in

Zidane yaciye amarenga yaho akazi ke gaherereye.

Zinadine Zidane yagaragaje ko nta kandi kazi yafata atari ugutoza ikipe y’igihugu y’ubufaransa Les Bleus ibi bikaba byaje kandi nyuma y’uko yanze akazi yari yahawe ko gutoza Paris Saint Germain.

Zidane mu minsi yashize nibwo yagaragaje ko afite akayihayiho ko gukomeza gutoza ndetse afata umwanzuro wo kugaruka ku kibiga gusa umugambi afite ukaba urenze kure gutoza amakipe atari amakipe y’ibihugu.

Zinadine Zidane wigeze gukorera amateka muri Real Madrid nk’umukinnyi ndetse nk’umutoza yavugwaga mu ikipe ya PSG gusa byaje kwanga nyuma y’uko iyi kipe ishaka gusinyisha Christophe Galtier.

Zidane aganira n’ikinyamakuru cyo mu bufaransa Les Equipe yemejeko agifite amahirwe ndetse menshi yo gutoza Les Bleus.

Zidane yagize ati:” nibyo ngewe na Les Bleus ntiturarangizanya ndabyizeye kandi cyane ko nzayitoza umunsi umwe nizo nzozi zange”

“Ubu nujuje imyaka 50 mfite imbaraga nyinshi ndetse zihagije zo gutoza ikipe y’igihugu y’ubufaransa mu myaka yindi nyinshi iri imbere

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Wowu uri mwiza cyane mama Amora”imyamabarire ya Bahavu Jeannette yahogoje abafana be (AMAFOTO)

Abakinnyi 11 bahombeye amakipe mu mateka ya Premier league.