Umunyamakurukazi akaba numushyushya birori (MC &DJ) Anita Pendo yagaragaye aragiye inka gusa zishaka kumwica.Nkuko bigaragara mu mashusho yashyize kuri Instagram agaragaza Anita yagiye mu rwuri aho yari afite inkoni aragiye inka.Yifuzaga kuziyobora ariko inka ntizimwemerere ndetse mu bigaragara yari yazitinye kuko yanazivugishaga nkaho ziramwumva.
Abafana ba Anita Pendo basetse cyane barakumbagara bamubona aragiye izi nka nkuko bagiye babyandika ahatangirwa ibitekerezo(comment).
