in

Abajura batatu banize umumotari kugeza apfuye bahita bamwiba

Abajura batatu barimo Maniriho Jean Bosco Alias Kaberegi, Hagenimana Callixtte na Imanigirimbabazi Jean Damascene bakurikiranyweho icyaha cyo kwica umumotari witwa Kwizera Aimée bamunize hanyuma bagahita biba moto yaratwaye.

Abakurikiranyweho icyaha banize motari Kwizera Aimée baramwica barangije bajya kumujugunya mu ishyamba.

Ubu bugizi bwa nabi bwabereye mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Ngoma tariki 05 Werurwe 2023, hanyuma bafatwa 09/03/2023 mu mujyi wa Kigali aho bari bihishe.

Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Shyorongi mu gihe dosiye yabo iri gukorwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore amashusho igihe umuhanzi Costa Titch yagwaga amarabira ari ku rubyiniro agahita ashiramo umwuka(Videwo)

Farida Kajala yagaragaye ari kwita ku mukobwa we Paula Kajala ubwo bari mu birori byateguwe na Haji Manara – VIDIO