in

Abaherwekazi bagize itsinda rya ‘Kigali Boss Babes’ bamaze gufata rutemikirere yerekeza muri Nigeria aho bagiye kumurika umushinga wabo

Abaherwekazi bagize itsinda rya ‘Kigali Boss Babes’, berekeje muri Nigeria aho bagiye kumurikira filime igaruka ku buzima bwabo bwa buri munsi, mbere y’uko bayishyira hanze.

Mbere y’uko aba bakobwa bahaguruka i Kigali, mu gitondo cyo kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2023, Alliah Cool yatangaje ko bagiye kwerekana filime ku bafatanyabikorwa.

Yagize ati “Muri Nigeria hari ibigo twaganiriye ku mushinga wacu bifuza gukorana natwe, rero tugiye kubamurikira aho ugeze barebe uko bimeze hanyuma twanzure uko filime yacu izasohoka n’aho izasohokera.”

Ni filime igaruka ku buzima buhenze aba bakobwa babamo umunsi ku wundi, yafatiwe mu bihugu bitandukanye aba bakobwa bakunze gutemberamo, ifatirwa muri hoteli akomeye yaba mu Rwanda no hanze yarwo yewe hari n’amashusho yayo yafatiwe mu ndege.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wagira ngo nibo bayihanze: Amashusho y’abazungu bagaragaye baririmba indirimbo ya Bruce Melodie na Element akomeje gutangaza benshi bitewe n’uburyo bayiririmbaga nkaho aribo bayikoze -AMASHUSHO

“Umuryango wancyinguriye sinzawunyuzamo abandi”: Umwana muto cyane yemeje Bwiza n’abakunzi be maze uyu muhanzikazi ahita ahatirizwa kumufasha -AMASHUSHO