in

Abahanzi bakiri bato bakomeje gupfa bitunguranye, undi muhanzi wari ufite imyaka 24 yitabye Imana

Mu minsi yashize ku mbuga nkoranya mbaga havuzwe inkuru y’akababaro mu gihugu cya Korea y’epfo, nibura abantu 153 barapfuye abandi benshi barakomereka nyuma y’imbaga y’abantu mu gihe cyo kwizihiza umunsi mukuru wa Halloween wabereye i Seoul, ibyo bikaba ari bimwe mu bintu byahitanye abantu benshi muri Koreya y’epfo.

Ubwiyongere bw’abantu bwabaye ku wa gatandatu nijoro mu karere ka Itaewon kazwi cyane, nyuma yuko abantu benshi binjiye mu kayira gato inyuma ya Hotel ya Hamilton.

Muri iki gitondo nibwo abayobozi b’umuriro n’abapolisi mu kiganiro kuri televiziyo batangaje ko muri icyo kivunge cy’abantu hapfiriyemo umusore ukiri muto w’umuhanzi witwa Lee Ji-han w’imyaka 24 y’amavuko dore ko yari atangiye kwigarurira imitima y’abantu benshi muri Korea y’epfo.

Ibi biri guteza uruntu runtu mu bantu bibaza ikiri gutuma abahanzi bakiri bato bitaba Imana kuko bakomeje gupfa, nko muri uyu mwaka abapfuye ni benshi nka Yvan Buravan, Dj Miller, Jay Polly ndetse n’abandi benshi hano mu Rwanda gusa no hanze bakomeze gupfa dore ko ejo hatangazwe ko umwe mu bagize itsinda Migos yitabye Imana.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Shadyboo arimo gutanga itike ku muntu bazajyana mu gitaramo kizabera mu bubirigi, Menya ibisabwa

Umukinnyi ukomeje kwibasirwa n’abafana ba Rayon Sports yatakambiye umutoza Haringingo amusaba kuzamukura mu kimwaro