in

Umukinnyi ukomeje kwibasirwa n’abafana ba Rayon Sports yatakambiye umutoza Haringingo amusaba kuzamukura mu kimwaro

Rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Mali, Moussa Camara yatakambiye Umutoza Haringingo Francis Christian amusaba kuzamubanza mu kibuga ku mukino bazahuramo na Sunrise FC.

Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba wo ku wa Gatanu tariki 4 Ugushyingo 2022, ikipe ya Rayon Sports izakira Sunrise FC, uyu mukino abakunzi ba Rayon Sports bakaba bifuza kuwutsinda kugira ngo basubirane umwanya wa mbere bari bamazeho igihe bakaza kuwamburwa na Kiyovu Sports mu mpera z’icyumweru gishize.

Uyu mukino Rayon Sports izawukina idafite Umurundi Mbirizi Eric n’Umunya-Nigeria Rafael Osaluwe Olise bombi bagize ikibazo cy’imvune kizatuma bamara hanze y’ikibuga ukwezi.

Amakuru yizewe aturuka mu ikipe ya Rayon Sports ni uko Moussa Camara yasabye Haringingo Francis Christian kuzamubanza mu kibuga, ndetse uyu mutoza akaba yamaze kubimwemerera bigendanye n’uko abakinnyi b’Abanyamahanga basanzwe batuma atabona umwanya bazaba bari hanze y’ikibuga.

Hashize igihe abafana ba Rayon Sports bibasira uyu rutahizamu ku Mbuga Nkoranyambaga zitandukanye bavuga ko yahombeye iyi kipe bitewe n’uko yaguzwe yitezweho umusaruro ushimishije ariko akaba atari yanakina umukino n’umwe wemewe na FERWAFA.

Ikipe ya Rayon Sports imaze gukina imikino itanu ya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023, yose ikaba yarayitwayemo neza ibasha kuyitsinda aho ifite amanota 15 kuri 15.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abahanzi bakiri bato bakomeje gupfa bitunguranye, undi muhanzi wari ufite imyaka 24 yitabye Imana

Inkuru itari nziza ku mukinnyi w’Ubudage na Bayern Munich watangaje ko arembejwe na Kanseri