in

Abagore Murungi Sabin ararura bazabazwa nde ? Ese kuki akomeje kwigira isoko ya Divorce nyinshi mu ngo za Rubanda ?

Umunyamakuru wahoze ukorera ibitangaza makuru bikomeye hano mu Rwanda ,ndetse kuri ubu akaba ari umwe mu bakorera ku muyoboro wa Youtube , Murungi Sabin akomeje gushinjwa kuba isoko ya divorce nyinshi mu ngo za rubanda.

Uyu mugabo uzwiho gukoresha ibiganiro abagore barira batanga ubuhamya bw’ibibera mu ngo zabo , arashinjwa n’umuyoutuber mugenzi we kuba ari kwigira nyirabayazana wa za divorce mu ngo za rubanda kubera gukoresha ibiganiro aba bagore ndetse mu biganiro bye byinshi akaba ashishikariza aba bagore gukora divorce.

Uyu mugore umushinja avuga ko Murungi Sabin hari umugore yatumye atandukana n’umugabo we ,ndetse ko uwo mugore yabaye inshuti cyane na Murungi Sabin.

Si uyu mugore gusa ubimugayira ,ahubwo niyo unyuze mu bitekerezo bya rubanda , usanga benshi bavuga ko atari byiza kuba yatuma abagore babandi bashyira ku karubanda ubuzima bw’ingo zabo , cyangwa ngo akomeze gushishikariza abagore babandi kuba bata ingo zabo .

Iyi nkuru yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga , bamwe baribaza uti ” ese aba bagore babandi bazabazwa nde ?”. abandi nabo bati ” ese kuki akomeje kwigira isoko ya za divorce nyinshi ?”. Gusa uko abo babyibaza ntihabura n’abavuga ko uyo umuntu akize ko atabura abamugendaho.

Bimwe mu bitekerezo by’abantu .

Videwo y’umugore ushinja Murungi Sabin.

 
 
 
 
 
View this post on Instagram
 
 
 
 
 
 
 
 
 
 
 

A post shared by RedBlue JD (@redbluejd)

Imwe muri videwo Murungi Sabi yakoze.

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sports yashyize hanze abakinnyi 3 bazatoranwamo uwakinnye neza ukwezi Kwa 11 batarimo Luvumbu

Kugirango Rwatubyaye Abdul yemererwe gukina i Burayi bishobora gusaba Million zirenga 100