in

Kugirango Rwatubyaye Abdul yemererwe gukina i Burayi bishobora gusaba Million zirenga 100

Kugirango Rwatubyaye Abdul yemererwe gukina i Burayi bishobora gusaba Million zirenga 100

Myugariro w’ikipe ya Rayon Sports Rwatubyaye Abdul aheruka kujya gutangira imyitozo mu ikipe ya Shkupi FC atamenyesheje ubuyobozi Kandi agifite amasezerano y’iyi kipe.

Rwatubyaye Abdul ajya kwerekeza i Burayi yabanje kuganiriza abayobozi ba Rayon Sports kugirango bamwemerere ariko abona ntagahunda bafite yo kuba bamurekura ahitamo gukora ibisa nko guteka imitwe agaragaza ko yavunitse mu mukino Rayon Sports yakinnyemo na Police FC.

Nyuma yaho ubuyobozi bwatunguwe no kubona Rwatubyaye Abdul ari mu myitozo muri Turkey aho Shkupi FC irimo kwitegurira shampiyona yo muri Macedonia kugeza ubu.

Amakuru twamenye ni uko Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwifuzaga ko Rwatubyaye Abdul yagurwa Milliyoni 60 ariko uyu mukinnyi we kuko yari we uzayahereza Rayon Sports yashakaga gutanga million 20 ariko ubuyobozi ntibubyumva.

Andi makuru ahari kugeza ubu, ubuyobozi ngo ntabwo bwumva ukuntu Rwatubyaye Abdul yabasuzugura gutyo. Biravugwa ko Rayon Sports yacaga Million 60 kuri Rwatubyaye Abdul ariko kubera agasuzuguro ngo uyu mukinnyi kugirango asohoke ngo Shkupi FC igomba kwishyura nibura million 150.

Rwatubyaye Abdul yamaze kwandika ibaruwa isaba ko yatandukana n’ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abagore Murungi Sabin ararura bazabazwa nde ? Ese kuki akomeje kwigira isoko ya Divorce nyinshi mu ngo za Rubanda ?

Imikino : Bite bya Jürgen Klopp muri Barça ?, Rafael Leão arerekeza he nava muri AC Milan?, Kubera iki Chelsea ifite ubwoba bwo kwirukana Mauricio Pochettino ?