in

Abagore bubatse gusa! Ibintu 5 bituma umugore yongera ubushake bwo gutera akabariro 

Igikorwa cyo gukora imibonano mpuzabitsina ku bashakanye, ni igikorwa k’ingenzi ku bashakanye gusa bikaba byiza abagiye kugikora bose bafite ubushake haba umugore ndetse n’umugabo.

Ku bagore batagira ubushake bwo gukora imibonano, hari ibintu bitandukanye bakoresha bigatuma ubushake bugabanuka.

1. Siporo

Hano si siporo ukora uri wenyine ahubwo ni siporo ukora uri kumwe n’uwo mwashakanye, nko kwiruka, gutwara igare cyangwa koga muri pisine.

Bituma umusemburo wa adrenaline urekurwa cyane, umutima utera cyane ndetse n’urwungano rw’imyakura rugakora cyane. Ibyo bituma iyo ugiye gukora imibonano uba ubishaka cyane kandi n’umubiri witeguye. Ni gihe wakoze siporo ariko ukirinda kunaniza umubiri cyane.

2. Gufatana mu biganza

Gufatana mu biganza n’umukunzi wawe, murebana, bizamura ibyiyumviro ndetse n’umusemburo wa oxytocin ukiyongera. Uyu musemburo witwa umusemburo w’urukundo ni nawo urekurwa mu gihe cyo gukora imibonano bikazagira akamaro mu gihe cyo kubyara kuko iyo uhagije ibise biza ari byinshi.

3. Ihumurize icyuya cye

Nubwo ibi bimeze nk’ibishekeje, nyamara mu gihe umukunda usanga icyuya cye nka nyuma yo gukora siporo kiba kiguhumurira ukuntu ku buryo gituma umwifuza.

Kwihumuriza icyuya cye bizamura umusemburo wa cortisol ukaba ugira uruhare mu kongera ibyiyumviro. Niba kwinukiriza icyuya cye utabishoboye, mwakora siporo muri mumwe, mukanajyana mu bwogero, na byo bituma impumuro ye uyumva cyane.

4. Kunywa divayi itukura.

Ubushakashatsi bugaragaza ko abagore banywa akarahure 1 ka divayi itukura buri munsi bagira ubushake kurenza abatayinywa cyangwa banywa izindi nzoga. Muri divayi itukura habonekamo polyphenols nyinshi zikaba zifasha imiyoboro y’amaraso kwaguka nuko bikazamura uko amaraso atembera ari byo byongera ubushake bw’imibonano.

5. Menya gutuza

Gukora meditation kimwe no gukora yoga uretse kuba bituma utuza kandi ukimenya, binongerera umubiri wawe ubushake bwo gukora imibonano. Ibi by’umwihariko bigirwamo inama abagore batagira ubushake na bucye, nyamara n’ugira bucye cyangwa bihindutse vuba, bimugirira akamaro kanini cyane.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amarira y’aba bana ntayarikubagwa amahoro! RIB ikomeje iperereza ku bakoze uburiganya mu guhitamo abana bagiye mu irerero rya Bayern Munich mu Rwanda – Hari abamaze gutabwa muri yombi

Yacukuye ibyobo bibiri iwe mu rugo! Umupasiteri witwa Ezekiel aravugwaho gusambanya abagore n’abakobwa baje gusengera mu cyumba cye