in

Abagore bishimiye ko bahawe uburenganzira bwo kuzajya boga muri Pisine batambaye hejuru nk’uko abagabo biba bimeze

Abagore bishimiye ko bahawe uburenganzira bwo kuzajya boga muri Pisine batambaye hejuru nk’uko abagabo biba bimeze.

Abagore bo mu Mujyi wa Berlin mu Budage bahawe uburenganzira bwo kuba bajya koga muri ‘piscine’ batambaye hejuru igihe babishaka, nyuma y’uko hari abari bagaragaje ko babangamiwe n’uko abagabo aribo babyemerewe gusa.

Iki ni icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bw’uwo mujyi kuri uyu wa Kabiri, bikaba bivuze ko mu minsi ya vuba abagore bazaba nabo bemerewe kujya koga muri ‘piscine’ batambaye hejuru.

Iri tegeko ryashyizweho nyuma y’uko abagore bagiye bagaragaza ko babangamiwe no kuba babuzwa kujya koga batambaye hejuru nyamara abagabo babyemerewe, bakavuga ko iri ari ivangura bakorewaga.

Hari abagore babikoraga nubwo bitemewe gusa bitewe n’aho bari kuko hari ‘piscine’ zitabyemeraga, kuri ubu bose basabwe kwemerera abashaka koga batambaye hejuru kubikora.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abafana ba Al-Ittihad iheruka gutsinda Al-Nassr, igikorwa bakoze cyarakaje Cristiano Ronaldo maze umujinya awutura uducupa tw’amazi

Abagabo bose banga abagore bakora ibi bintu